NEW YORK: Ibyamamare birimo Shakira,Dwayne Johnson (The Rock) bateguye igitaramo cyo kurwanya Covid-19
Shakira,Dwayne Johnson (The Rock) n’abandi benshi bateguye igitaramo kizaba kuri uyu wa 27 kamena 2020,Iki gitaramo kizayoborwa na Dwayne Johnson, iki gitaramo kizaba kandi kirimo abahanzi nka Shakira na Miley Syrus ndetse na Jennefer Hudson bazataramira kuri globally broadcast konseri (concert) ihamagarira abayobozi b’isi gupima icyorezo cya Corona Virus ndetse n’ubuvuzi bushoboka ku bantu bose.
Ibi bikaba byatangajwe na The advocacy organization Global citizen hamwe na The European Commussion kuri uyu wa mbere ko intego y’isi ari :
Ubumwe bw’ahazaza (unite for the future) igitaramo kikaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 kamena 2020
Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo abandi bahanzi nka Usher,Justin Bieber,Coldplay ndetse na Chloe afatanyije na Halle. Hazagararamo kandi Billy Porter,Charlzie Theoron,Chris Rock,Kerry Washington,Salma Hayek and David Beckham
Iki gitaramo kikaba kizaca kuri televiziyo ya NBC yo muri Amerika ndetse n’izindi televiziyo hamwe na radiyo zitandukanye tutibagiwe n’imbuga nkoranyambaga zo ku isi .
Dwayne,yavuze ko bafite intego yo kuzamura umuryango mugari wo ku isi uri guhura n’imbogamizi z’ubushobozi mu bijyanye n’ubuzima kubera ikibazo cya corona virus ndetse n’akarengane isi iri guhura nako.
Umuyobozi w’iki gitaramo yavuze ko kitari ugukusanya inkunga ahubwo ko ari ukumenyekanisha ingaruka mbi isi iri guhura nazo muri iki gihe yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19
Global citizens irahamagarira isi impinduka zizana ubutabera kuri buri wese ahari ho hose batitaye aho avuka ,cyangwa ibara ry’uruhu, umuyobozi watangije iyi Global citizens Hugh Evans yagize ati :
Niba tugomba kurangiza iyi covid-19 dukeneye abakuru b’ibihugu kw’isi mu gukusanya ama miriyaridi y’amadorari tugashakira hamwe imiti n’ibipimo ndetse n’inkingo.
Igitaramo kikazakurikirw kandi n’ibiganiro ndetse n’ibibazo by’abanyamakuru aho abayobozi bazatangaza ingamba nshya zo gutanga ubuvuzi n’inkingo ndetse no kubaka umuryango mugari muri rusange